Ishyirwaho rya Republika y'uRwanda kuri 28.01.1961

Pour lire en Français : appuyer sur "RW" tout en haut à droite et puis choisir "FR".

Congrès ("coup d'Etat") y'i Gitarama yo kuri 28 mutarama 1961 (28.01.1961)

Kuri 28.01.1961, abayobozi b'abamashyaka asabira ahutu bateranyije inama y'abahagarariye rubanda mu nzego za komini bo mu gihugu cyose (bari baratowe mu 1960). Muri iyo nama yabereye i Gitarama, izo ntumwa za rubanda zahisemo ko u Rwanda ruhinduka republika banatora mw'ibanga Perezida wambere w'u Rwanda ariwe Dominiko Mbonyumutwa, nawe ahitamo Grégoire Kayibanda ku mwanya wa ministri w'intebe.

Congrès y' i Gitarama yo kuri 28 mutarama 1961 (Kayuku-Kayibanda-Mbonyumutwa-Bicamumpaka

Congrès Gitarama 28jan1961-Kayibanda-Kayuku-Mbonyumutwa-Bicamumpaka

Dominiko Mbonyumutwa (avuga ijambo mbwira ruhame mu 1961)

Dominique Mbonyumutwa 1961
 

Perezida wa republika y'u Rwanda Dominiko Mbonyumutwa n'uwo bashakanye Sofia Nyirabuhake mu 1961

DM président et son épouse Sophie Nyirabuhake en 1961

Perezida wa republika y'u Rwanda Dominiko Mbonyumutwa n'uwo bashakanye Sofia Nyirabuhake basuye projet y'amajyambere baherekejwe n'abadministrateri b'ubutaka b'ababiligi (1961)

DM président et sn 1961 visite projet dvlpt

Amatora y'intumwa za rubanda mu nkiko nshinga amategeko azwi kw'izina rya Kamarampaka yabaye kuri 25 nzeli 1961 (25.09.1961)

Amatora y'intumwa za rubanda mu nkiko nshinga amategeko azwi kw'izina rya Kamarampaka yabaye kuri 25 nzeli 1961 (25.09.1961) atsindwa kumugaragaro na Parmehutu yabonye amajwi 77,7%. Muri ayo matora abaturage bagombaga no guhitamo niba bashaka ko uRwanda rukomeza gutegekwa n'ubwami cyangwa se ahubwo bukavaho uRwanda rugahinduka Republika, ni uko abanyarwanda bararuca bahitamo kuri 80% ko ubwami buvaho, uRwanda rugahinduka Republika. Kuva icyo gihe umwami yahise asaba ubuhungiro mu mahanga ntiyongera kugaruka mu Rwanda.

Référendum du 25.09.1961 (Kamarampaka)

Nyuma y'amatora yo mu rwego rwi'igihugu cyose yabaye kuri 25 nzeli 1961, ikintu cyambere abadepite bari bamaze gutorwa bize ni ikibazo cya régime constitutionnel ya republika yagombaga guhitwamo. Byizwe mu nama y'abadepite yo kuri 4.10.1961, inteko nshinga mategeko yemeza ko Leta izaba "républicain avec un régime présidentiel fort". Ni ukuvuga ko perezida wa republika yaba Umukuru w'igihugu akanaba umukuru wa guvernoma, agatorwa n'inteko nshinga mategeko, mu matora y'ibanga agomba kubera mu nama yayo, kandi akagomba kugira amajwi 2/3 nibura. Ayo matora yabaye kuri 26.10.1961 atsindwa na Grégoire Kayibanda wabonye amajwi 34 kuri 44. Kw'italiki 1 Nyakanga 1962 ni bwo uRwanda rwasubiranye ubwigenge.

Grégoire Kayibanda

Grégoire Kayibanda

Inyandiko zivuga kuri ibi:

F. Reyntjens: Proclamation de la République

F. Reyntjens: Elections législatives et référendum

F. Reyntjens: Instauration des autorités interimaires

"Icyemezo 02/38 ya Jean-Paul Harroy yo kuri 6 Gashyantare 1961 ku bwigenge bw'ubutegetsi mu Rwanda":

Kwemeza ko uRwanda ruhindutse Republika i Gitarama (Rwanda) kuri 28.01.1961, gutora Dominiko Mbonyumutwa ku mwanya wa perezida w'igihugu, gutora ko ubwami buvuyeho mu Rwanda kandi ko n'Umwami akuweho ku butegetsi bw'igihugu, byose byari bigamije gukuraho ubutegetsi gakondo bwari bwaremewe mu mategeko na Tutelle y'abazungu. Icyemezo gikurikira cyafashwe kugirango ibyavuye mu byifuzo byumvikana by'abenegihugu bijye no mu mategeko. Kubera ko ibyemezo byari byafashwe kuri 28.01.1961 byari bishyigikiwe na rubanda nyamwinshi, ubutegetsi bw'ababiligi (tutelle belge) bwagombye kwemera abategetsi batowe muri ayo matora yo kuri 28.01.1961 ariko ntibwemeye ubutegetsi bwabo. Iyi nyandiko perezida wa republika Dominiko Mbonyumutwa yandikiranye na gouverneur général du Ruanda-Urundi, bwana Jean-Paul Harroy, wari ufite ububasha bwo gushyiraho amategeko, yumvikanisha impamvu icyo cyemezo cye cyafashwe.

Soma "Harroy (Jean-Paul), Rwanda. De la féodalité à la démocratie (1955-1962). Souvenirs d'un compagnon de la marche du Rwanda vers la démocratie et l'indépendance. Bruxelles : Hayez Paris : Académie des Sciences d'outre-mer, 1984, 512"

Ordonnance législative n° 02/38 du 6.2.1961_1/2

Ordonnance législative n° 02/38 du 6.2.1961_2/2

Extraits livre Kabanda. Rwanda: L'idéal des pionniers. Edition Sources du Nil, Lille, France, 2012. (603.63 Ko) (confidences de P.C.Kabanda, secrétaire particulier du Président D. Mbonyumutwa)