Ubuzima bwe nyuma yo kuba umukuru w'igihugu

 

Pour lire en Français : appuyer sur "RW" tout en haut à droite et puis choisir "FR". 

Indi mirimo ya politiki yakoze

- 1961-1964: Yabaye umucamanza ushinzwe urugereko rwa kabili rw‘urukiko rw’ubujurire rw’Urwandai Nyanza ( Vice-président de la Cour d’appel et Président de la 2ème chamber de Nyanza).

- 1964-1969: Kimwe n’abandi bari bahanishijwe icyiswe “guta umurrongo “, ishyaka MDR ryabavanye mu barwanashyaka baryo ntiryongera kubatanga nk’abakandida mu nteko ishinga amategeko kubera ko bari banze gukurikiza amabwiriza y’amatora bari bahawe n’abakuru b’ishyaka (ibyo wabisoma hano mu buryo burambuye: Guta Umurongo (Bagaragaza Th.).

- 1978-1986: Umukuru w’igihugu Juvenali Habyarimana yamugize umukuru w’ibiro bitanga imidali mu rwego rw’Igihugu (Chancelier des Ordres Nationaux, fonction honorifique de la République).

Mbonyumutwa Dominiko n’uwo bashakanye Nyirabuhake Sofia ku munsi mukuru w’abakozi ku italiki ya 1° Gicurasi mu rugo iwabo I Gitarama muli 1985 (1/5/1980)

DM et SN à leur domicile à Gitarama vers 1985

Dm sn gitarama home 1980s 2

 Gushyingurwa

- 26 Nyakanga 1986 (26/07/1986): Mbonyumutwa Dominiko yitabye imana mu bitaro bya Université I Gand (Gent) mu Bubiligi amaze igihe arwaye.

- 31 Nyakanga 1986 (31/07/1986): Umurambo we wakiranywe ibyubahiro bya gisilikare ku kibuga cy’indege Gregoire Kayibanda I Kanombe (IiKigali).

Funerailles nationales DM 31.07.1986 1

Funerailles nationales DM 31.07.1986 2

- 1 Kanama 1986 (1/08/1986): Yashyinguwe mu cyubahiro yahawe n’igihugu cyose nk’umuntu wabaya umukuru w’igihugu mu mihango yari iyobowe n’umukuru w’igihugu Habyarimana Juvénal. Yashyinguwe kuli stade y’iGitarama ari naho yari yaratorewe kuba umukuru w’igihugu ku italiki ya 28 mutarama 1961 (28/01/1961) nyuma y’uko intumwa za rubanda zitora gukuraho ingoma ya cyami. 

Funerailles nationales DM 31.07.1986 3

Fune railles nationales dm 31 07 1986 4

 

Funerailles nationales DM 31.07.1986 5

Funerailles nationales DM 31.07.1986

Funerailles nationales DM 31.07.1986

Funerailles nationales DM 31.07.1986

Aho umurambo wa Mbonyumutwa Dominiko washyinguwe kuli stade y’iGitarama.

Tombe DM au Stade de la Democratie à Gitarama

Inyigisho ze

Abana be n’abuzukuru be bakomeye ku nyigisho yabasigiye. Barizera ko Urwanda ruzagira abandi bakuru b’igihugu bazagera k’ubuyobozi batowe mu buryo bwubahiriza demokarasi kandi bakanamenya no kuva k’ubutegetsi bubahirije demokarasi.

Umugambi we: GUKORA UTIKORESHA UGAMIJE AMAJYAMBERE