Amateka yo kw’italiki ya 01/11/1959

Pour lire en français : cliquer sur "RW" en haut à droite et puis choisir "FR".

Imyaka 1950 mu Rwanda yarangiye abayobozi bakomoka mu bwoko bw’abahutu (bwari bwarakandamijwe n’ingoma ya gihake) bihaye intego yo kubohora abahutu, ari nabo bari bagize umubare munini cyane wa rubanda rugufi, ku mitegekere mibi ya gihake y’ubwami. Gusa, aho kumva ibibazo byabo byari bikubiye muri Manifeste y’Abahutu  yasohotse mu 1957 yerekana akarengane kari mu Rwanda, abari k’ubutegetsi bibumbiye mw’ishyaka bise Union Nationale Rwandaise (UNAR), iryo shyaka ryimika ubutegetsi bw’iterabwoba n’urugomo rigamije gucecekesha  abayobozi b’abahutu. Ni gutyo sushefu Dominiko Mbonyumutwa yahohotewe n’insoresore zisaga 10 z’iyo UNAR.

Dore uko Dominiko Mbonyumutwa yabisobanuye mu kiganiro cyabaye ku munsi w’isabukuru ya 25 yo kwibohora mu 1959.

Ikibazo: Watubwira uko byagenze ku italiki  01/11/1959?

Igisubizo:  Byose byatangiye umushefu wanjye Gashagaza ambwiye ko ngomba kwitaba inama y’ abasushefu ngo yagombaga kubera i Gitarama kw’italiki ya 30/10/1959, kandi ko ngomba kujyanayo n’umugore wanjye ngo kuko ngo hari hakenewe amafoto y’abasushefu bari kumwe n’abagore babo kugirango duhabwe amafaranga ntibuka.

Ni uko najyanye n’umufasha wanjye tunatekereza ko twanaboneraho tukajya gusura umukobwa wacu wigaga mu Byimana no kwa databukwe i Mbare muri iyo weekend. Kuri 30/10/1959 (hari kuwa 5), nageze  i Gitarama ku biro by’adiministrateri hakiri kare, biramutangaza,  ambwira ko nta nama y’abasushefu iteganyijwe.

Ngeze mu nzira igana kw’isoko, nakubitanye na mugenzi wanjye sushefu Gakwaya mubwira ibyanjye ati njyewe nta nama natumiwemo naje mu zindi gahunda. Cyakoze ndibuka ko yambwiye ko yari afite impungenge kubera ko yabonaga hari umwuka wa politiki utari mwiza. Tumaze gutandukana, nibutse ko ndi kuza nari nahuye na sushefu Bikuramuki ku Ndiza, mbona akibereye muri gahunda ze bisanzwe. Sinari nabitinzeho kuko nari nzi ko buri wese yagombaga kwirwanaho kugirango agere i Gitarama.

Nkiri aho i Gitarama, nakubitanye n’undi mu sushefu witwaga Gasekurume ariko utarayoboraga muri Gitarama, ambwira ko atangajwe no kubona nkiriho kuko ngo yari yarumvise ko napfuye. Byanyibukije ko na mugitondo umucuruzi wari wantwaye mu modoka ye mva ku Ndiza (Remera) yari yanyongororeye ambwira ko yumvise amakuru mabi avuga ko aho ngiye ntazahava amahoro. Ibyo byose byatumye numva ko iyo nama y’abasushefu yari ikinyoma, ni uko mpitamo kujya gusura Kimonyo w’i Musambira, umututsi wari waraye akubiswe bikomeye azize abo muri UNaR.

Ninjiye mu bitaro nakubitanye n’uwitwa H... wari umunyuramatwi w’umugabekazi iShyogwe arambwira ati” uje kureba inshuti yawe yo muri Aprosoma bakubise hafi kumwica? Ndamusubiza nti yego, ni uko ahita ambwira ati “nawe nibyo bigutegereje. Tuvuye mu bitaro, umugore wanjye wari wahangayikishijwe no kumva  ayo makuru mabi yose, yangiriye inama ko twagira vuba tukihutira kugera iwabo i Mbare hakiri kare. Twahageze butangiye kwira.

Ikibazo: shefu Gashagaza akubwira ko ugomba kujya kwitaba iyo nama, yabikubwiye mu buryo bwanditse cyangwa yabikubwiye mu magambo gusa?

Igisubizo: Yabimbwiye mu magambo gusa. Niyo mpamvu  nkomeje gutekereza ko yari umutego. Ku wa gatandatu taliki ya  31/10/1959, nagumye kwa data bukwe. Ibiganiro byose byavugaga ku bantu bazize ibitero by’aba Runari. Abaturage ntibumvaga impamvu twe abayobozi ntacyo twakoraga ngo tubasabe kuturwanaho.

Ku cyumweru taliki ya  1/11/1959 twagiye mu Byimana (ibirometero 8 uvuye i Gitarama) tugiye gusura umukobwa wacu Claire wigagayo. Twabanje kuhumvira misa yasomwe na padiri Ferdinand Marara watwigishije asaba Imana kurinda abanyarwanda ibyago kuko yumvaga hari umwuka mubi wa politiki kandi abona imibanire myiza mu banyarwanda nayo itakimeze neza.

Nyuma ya misa nibwo twagiye gusura umukobwa wacu. Kubera ko padiri Marara yari yarabaye i Kanyanza (paruwasi ya Ndiza) ari umuyobozi w’amashuli (yari amaze igihe gito bamugize padiri mu Byimana), twaciye iwe nawe turamusura. Twasanze ari kumwe n’abayobozi b’abatutsi, harimo abasushefu babiri, bari gusoma ku kayoga. Nkinjira nabonye abo bari kumwe bahaguruka bakagenda bakongera bakagaruka mu buryo budasobanutse, mbese haba urujya n’uruza biranyobera. Dutashye, padiri Marara yaramperekeje. Tugeze i Bukomero (nko muri kilometeri imwe uvuye kuri paroisse ya Byimana), tubona umuntu aje kw’igare azaniye padiri Marara ubutumwa bw’undi mupadiri babanaga witwaga Ngomiraronka asaba ko padiri Marara yataha. 

Padiri Marara akimara gutandukana nanjye mbona insoresore zigize itsinda wabarira mw’icumi, mbaza abo basore ikibateranyije aho kuko misa yari yarangiye kare bambwira ko baje kureba umupira. Mbona ahubwo barankurikiye, ngiye kumva bati: Sushefu we, ko twumvise ko wigize igitangaza ngo waba unashaka gukuraho umwami wacu?  Ntangiye gusubiza  umwe amfata mw’ijosi ankubita urushyi, nanjye mwishyuye mbona n’abandi baraje, uko bakubise ari nako nanjye mbishyura!

Ikibazo: N’ubwo wari ufite igihagararo gikomeye, ubwo wabigenje ute kugirango ushobore kubyikuramo? Bari bangahe?

Igisubizo: Izo nsoresore nta ntwaro zari zifite. Bangushije hasi, ariko nashoboye kongera kubahagurukana, mbona bagize ubwoba barirukanka. Nibwo nabonye ko bari nk’icumi cyangwa icumi na babiri.

Ikibazo: Nyuma yaho wakoze iki?

Igisubizo: Icyambere nakoze kwari ugushakisha umugore wanjye n’umwisengeneza bari bagiye kuntabariza. Ngeze k’umuhanda munini nahasanze abantu baganiraga mbabaza niba batabonye umugore wahahamutse, bati twamubonye, bari: “niba ari umugore wirukaga arira ubu ageze kure, kuko yari yakuyemo n’inkweto ze”.

Nahise numva ko buriya yagiye gutabariza iwabo i Mbare (mu bilometero nka bitandatu uvuye aho nari ndi), ni uko nkurikizaho kujya kureba umujyanama w’aho ngaho nari ndi.

Mu gihe twarimo twikusanya ngo tujye gushakisha abo bagizibanabi bari bankubise, mbona abantu b’ i Mbare batabajwe n’umugore wanjye barahageze. Haje n’abandi bavuye impande zose, n’abavuye i Remera  kwa Rwasibo, ni uko inkuru ikwirakwira hose ko nahohotewe.

Ikibazo:  Ni nde wari wazanye abo baturage? Baje kuhava gute? 

Igisubizo: Ntawarubarangaje imbere. Abaturage barizanaga. Wabonaga bumvise ko igitero cyagabwe k’umusushefu ubakomobamo gisura ibindi bikomeye kuri bo. Abari bansagariye twarabashatse turaheba ni uko niyemeza gutaha i Mbare, abaturage nabo barataha ariko benshi muri bo baramperekeje bangeza i Mbare. Muri uwo mugoroba nasuwe n’abantu barimo Kayibanda ari kumwe na Rwasibo, ni uko duhana gahunda yo guhurira kwa Kayibanda.

Ikibazo: Ese Kayibanda we ubwe ntibashakaga kumugirira nabi kurusha abandi?

Igisubizo: Ni byo barabishakaga, niyo mpamvu abakuru b’amashyaka bose bari barahawe abasirikare bayobowe n’ababiligi bo kubarinda.

Ikibazo: Mu rwego rw’ishyaka hari ibyo mwari mwarateganyije kugirango mwirwaneho muramutse mutewe? 

Igisubizo: Oya nta n’umwe muri twe wigeze atekereza ko UNAR  yari kugeza aho gukubita no kwica abantu. Ntitwari twarigeze dutekereza ko ibitekerezo bya politiki twarwaniraga byashoboraga gutuma bashoza intambara. N’ababiligi n’ubwo bari bafite ubutatsi na bo byarabatunguye.

Bari bazi ko ibyo gukubita no kwica bitazakwira hose. N’ikimenyimenyi ni uko kw’italiki ya 30/10/1959 maze kumva amakuru yose mabi yamvugwagaho navuze haruguru, nagiye kureba adiministrateri w’i Gitarama musaba imbunda ya pistolet yo kwitabaza ambwira ko mfite ubwoba bw’ubusa.

Ibitabo iyi nyandiko ikomokaho:

Extrait des mémoires de Louis Jaspers, wari Administrateur de Territoire i Nyanza.

Ikiganiro na Dominiko Mbonyumutwa cyasohotse mu gitabo cyitwa "Rwanda: A Quand la Démocratie? 2 guerres civiles sur 1 génération" (cya Shingiro Mbonyumutwa, kibarizwa muri l'Harmattan)